Ishuri ENDG-Nganzo ryaruhuye urugendo abana bigaga kure

Ishuri ENDG-Nganzo rirashimwa n’ababyeyi n’ubuyobozi ku bw’uburere bwiza ritanga bushingiye ku bumenyi, iyobokamana no kwita ku buzima bw’abana hakorwa siporo ngororangingo  zirimo na Gym tonic. Rirashimwa kandi kuba ryaratumye nta bana bo mu gace riherereyemo bongera gukora urugendo rurerure bajya kwiga mu mashuri yigenga yo mu mujyi wa Muhanga rwagati.

ENDG-Nganzo (Ecole Notre Dame de Guadaloupe) ni ikigo cy’amashuri kigenga giherereye mu kagari ka Nganzo, umurenge wa Muhanga, akarere ka Muhanga, intara y’Amajyepfo. Ni mu birometero bitanu uvuye hagati mu mujyi wa Muhanga, mu kuboko kw’iburyo ku muhanda wa kaburimbo Kigali-Karongi. Ni  iruhande rw’urwunge rw’amashuri rwa rwa  ACEJ-Karama, hafi y’ibiro by’umurenge wa Muhanga.

Amashuri yubatse kijyambere

Muri iki kigo cy’amashuri cyubatse mu buryo bw’itaje kuri zimwe mu nyubako z’amashuri yacyo, harimo ibibuga bitandukanye by’imikino, imyicungo y’abana ndetse n’ubusitani.  Harimo kandi inzira zagenewe abafite ubumuga zibafasha kuva mu ishuri rimwe bajya mu rindi. Ni ikigo cyubakiye n’uruzitiro rw’amatafari ku buryo nta mwana ugira aho ajya adaciye ku marembo y’ikigo mu buryo buzwi. Nta muntu ushobora kubona aho anyura yinjira mu kigo adaciye ku marembo. Ibi bituma abana baharererwa biga batekanye.

Iri shuri ryatangiye kuwa 2 Gashyantare 2010, ritangizwa n’ababikira b’umuryangpo witwa Soeurs Guadaloupaines de la Salle. Ryatangiranye n’abana 100, biga mu myaka itatu ibanza y’icyiciro cy’incuke (Gardienne). Mu myaka yakurikiyeho, hubatswe izindi nyubako maze ku bw’ubusabe bw’ababyeyi,  muri 2017 hatangizwa icyiciro cy’amashuri abanza. Muri uwo mwaka hakaba harahise hakirwa abana bajya mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatanu. Imfura z’iri shuri zigeze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, ziritegura gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza.

Umunyeshuri wo mu cyiciro cya mbere yishyura 18.000F naho uwo mu cyiciro cya kabiri akishyura 20.000F

Kuba intangarugero n’ikitegererezo

Umuyobozi w’ikigo  Théoneste Bizimungu avuga ko intego ari ukuba ishuri ry’ikitegererezo: “Turashaka kugira ishuri ry’ikitegererezo (Ecole d’excellence) ku yandi mashuri. Abana bacu bafite ubumenyi kurusha abandi kandi n’ababyeyi baradushima”. Bizimungu avuga kandi ko intego  iri kugerwaho: “Ababyeyi barishimira kuzana abana babo; abanyeshuri bariyongereye cyane ugereranyije n’umwaka washize”.

Uyu muyobozi w’ikigo avuga ko biteguye gutsindisha ku buryo bushimishije abanyeshuri bo mu wa gatandatu: “Turifuza gutsindisha ijana ku ijana kandi ku manota meza. Turi gufasha abana bo mu wa gatandatu ngo barusheho gufunguka no kongera ubumenyi”.

Bizimungu avuga ko mu gutangiza icyiciro cy’amashuri abanza, batanze itangazo ku bifuza kwiga mu ishuri ryigenga maze bakira abanyeshuri baturutse mu mashuri ya Leta babyifuza. Kubera ko amasomo yose atangwa mu cyongereza uhereye mu mwaka wa mbere w’abanza, bamwe mu bana bashya, icyongereza kibanza kubagora. Ibi bituma bamwe muri bo babanza gusibizwa kugira ngo bazamuke bari ku rwego rumwe n’urwa bagenzi babo.

Ikigo gifite inzego z’ubuyobozi

Kuri ubu, ikigo ENDG-Nganzo gifite abanyeshuri 181. Muri bo, 111 ni abo mu cyiciro cy’amashuri abanza naho 70 ni abo mu cyiciro cy’amashuri y’incuke. Rifite kandi abakozi cumi na bane, barimo  abarimu icumi, Umuyobozi w’ikigo, Umuyamabanga, Ushinzwe amasomo n’Umucungamutungo. 

Inzego z’ubuyobozi  bw’ikigo zigizwe na Nyir’ikigo (Le Propriétaire) ari bo babikira b’aba Guadaloupaines de la Salle barishinze. Harimo kandi Komite y’ababyeyi (Comité des parents) n’ubuyobozi bw’ikigo (Direction).

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhanga Ntezirembo Jean Claude, avuga ko iri shuri rifite akamaro kanini cyane: “Kubera ko aho riherereye ari  mu nkengero z’umujyi ryafashije abana bajyaga kwiga kure mu mashuri yigenga ari mu murenge wa Nyamabuye, mu mujyi hagati, ubu biga hafi”.

Uyu muyobozi avuga kandi ko baryitezeho umusaruro: “Turyitezeho kuba intangarugero kubera ko rifite abarimu bashoboye, rifite ibikoresho bikwiye kandi rikurikiza integanyanyigisho”. Ntezirembo  akaba ahamagarira n’abandi bashaka gushinga amashuri kubishyira mu bikorwa: “Turabashyigikiye kuko baba bari gufasha Leta mu burezi, baba barerera igihugu”.

Abanyeshuri muri Gym tonic

Ukeneye ubuyobozi bw’ikigo: 0783377261; 072669039; Email: ndguadaloupe@gmail.com

Kabalisa Florent

One thought on “Ishuri ENDG-Nganzo ryaruhuye urugendo abana bigaga kure

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *