Ubuzima ni ishuri (igice cya 7)

Muhorakeye yabonye ari Gatsinzi abapolisi bari guhondagura, ahita yiruka arabitambika, ababuza kumukubita. Hanyuma, baramubwira bati: “Ni ko wa gikobwa we, ubwo wowe nturi mu bariye amafaranga?” Na we arasakuza cyane, ati: “Amafaranga? Ndabinginze mwikomeza gukubita Gatsinzi!” Nuko Polisi ihita ijyana Gatsinzi kumufunga atazi icyo azira.

Bukeye bwaho, Muhorakeye ajya gusura Gatsinzi maze amubaza uko byagenze. Nuko arabimutekerereza. Muhorakeye biramubabaza cyane maze amusezeranya ko agiye kubimufashamo akabikurikirana.

Muhorakeye ashakisha amafaranga y’ubwishyu

Nyamukobwa yaratashye, ageze mu rugo atangira kwibaza uko yafasha incuti ye dore ko bari bayisabye kwishyura amafaranga yose uko ari ibihumbi 600. Muhorakeye yahise yegera abo mu muryango abamo maze ababwira uko byagendekeye umukunzi we kandi azira ubusa. Hanyuma na bo bumva birabababaje cyane, bahita bamubaza niba uwo musore nta mafaranga na make yari afite. Maze ababwira ko atabizi. Nuko bemera kumuha ibihumbi 300 ngo na we azashake andi.

Muhorakeye yarishimye cyane dore ko na we yari afite ibihumbi 150 maze yose hamwe aba ibihumbi 450. Nuko umwari mwiza ahita ajya gushaka Shebuja wa Gatsinzi maze amutekerereza uko byagenze n’ayo abura ngo bamufungure. Kubera ko uwo mukoresha yakundaga cyane umukozi we Gatsizi, yahise amuha amafaranga ibihumbi 200. Maze aramubwira ngo amafaranga arengaho na we azamufashe namara gusohoka muri Gereza. Muhorakeye yaramushimiye cyane, ako kanya ahita ajya kuri Gereza.

Gatsinzi afungurwa bimutunguye

Nuko agezeyo atanga ya mafaranga maze bahita bahamagara Gatsinzi ngo nasohoke. Gatsinzi utaratekereza ko yafungurwa, yitabye abapolisi maze baramubwira bati: “Twakumenyeshaga ko ufunguwe kuko ibyo twagusabye wabyubahirije”. Nuko ahita yikanga, ati: “Jye Gatsinzi ndafunguwe?” Umupolisi ati: “Genda ihute, ibindi uwo mukobwa abigusobanurire”.

Muhorakeye wakundaga Gatsinzi cyane, ahita amufata ukuboko. Ariko, wabonaga Gatsinzi atazi ibyo arimo. Nuko umwari mwiza atangira kumuganiriza, amubwira uko yabonye amafaranga. Maze Gatsinzi abyumvise ibyishimo biramusaga atangira kwibaza icyo azamwitura. Akiri muri ayo, nyamukobwa ahita amuca mu ijambo, ati: “Tuza sha Gatsi, ndagukunda cyane, sinari kwemera rero ko uhera mu gihome”. Gatsinzi na we ati: “Sha, urakooooze, mbonye koko ko incuti nyancuti uyibonera mu byago; gusa Imana izakumpembere”.

Bakiri muri ayo, Muhorakeye ahita akora mu ishakoshi maze amuhereza amafaranga ibihumbi 50 bizamufasha mu buzima bushya yari atangiye. Hanyuma, noneho Gatsinzi biramurenga, abura icyo akora maze ahita abwira uwo nyampinga ko azamwitura. Ako kanya bahita bagera aho batandukanira, basezeranaho, barataha.

Gatsinzi atangira ubuzima bundi bushya

Gatsinzi rero ageze mu rugo dore ko matora ye Didiye yari yarayibye, ahita yegeranya imifuka n’ibikarito arirambika, arasinzira. Kera kabaye, yumva telefone irasonnye.  Maze arebye asanga ni Shebuja umuhamagaye amwihanganisha kandi amubwira ngo nibucya agaruke ku kazi. Nuko bukeye Gatsinzi ajyana abana ku ishuri uko bisanzwe, avuyeyo aca ku isoko agura matora n’utundi dukoresho tw’ingenzi yari akeneye. Nuko atangira kwiyubaka bundi bushya.

Umunsi umwe Gatsinzi aryamye abura amahoro, atangira gutekereza kuri Muhorakeye yibaza aho azamuhera ngo amubwire ko na we amukunda. Nuko ahita afata telefone ngo amuhamagare abimubwire ariko yajya guhamagara akababwa, ubwoba bukamutaha. Nuko agezaho ashirika ubwoba aramuhamagara. Igihe telefone ikiri gusona, Gatsinzi aratitira, cyakora agerageza kwishyiramo akanyabugabo no kwihagararaho.

Muhorakeye yitabye telefone maze Gatsinzi ahita amubaza amakuru ye, birangira basezeranye ko Muhorakeye ari bujye kumureba ku mugoroba. Bakimara kuvugana, Gatsinzi ahita atuza. Muhorakeye we aho yari ari yibazaga icyo Gatsinzi ashaka kumubwira. Ntibyatinze, isaha bavuganye iragera, umwari muzima araza, ageze mu rugo, asanga Gatsinzi yiyicariye hanze, aramusuhuza. Nuko umuhungu muzima amuha ikaze, bicara mu nzu, batangira kuganira.

Gatsinzi atangira amushimira uburyo yamubaye hafi agakomeza kumukunda n’ubwo we yumvaga atabirimo. Muhorakeye ahita amubwira ati: “Sha Gatsi, numvaga ndimo nikorera; ahubwo sha, icyo ni cyo wanshakiraga?” Kubera ko Muhorakeye yumvaga yabwirwa ko amukunda, Gatsinzi ntiyajuyaje, yahise abona amarangamutima ye. Nuko atangira kumubwira amagambo meza y’urukundo ndetse amushimira umutima mwiza afite, amusaba kuzawuhorana. Maze ahita asaba Muhorakeye kumutega amatwi akamubwira akamuri ku mutima. [Biracyaza…]

Dukuzemariya Gloriose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *