Ubuzima ni ishuri (igice cya 6)

Muhorakeye amaze gushwishuriza Didiye ko  nta rukundo yifuza kugirana na we ahubwo ko yikundira Gatsinzi gusa, Didiye yatashye ababaye. Hanyuma, ageze mu rugo, Gatsinzi amubaza icyamubabaje maze amwuka inabi. Ariko kubera ko atari azi icyamubabaje, ahita amwihorera agira ngo hari ikitagenze neza ku  kazi cyamubabaje yibwira ko nacururukwa aribumubwire uko byagenze.

Didiye yakomeje kurakarira Gatsinzi. Cyakora, kera kabaye, arashyira amubwira icyamubabaje maze Gatsinzi biramutangaza cyane. Nuko, abwira Didiye ko atari yemerera Muhorakeye ko amukunda. Maze Didiye amusaba ko yamukata (yamwanga) maze bakikundanira. Mu gihe bakiri muri ayo, Muhorakeye aba ahamagaye Gatsinzi kuri telefone. Didiye abyumvise, aranungunika, akajya amurya inzara ngo namukatire, amwange.

Gatsinzi ashwishuriza Muhorakeye

Muhorakeye yasabye Gatsinzi ko yamusanga ku muhanda akamubwira. Hanyuma Gatsinzi aragenda. Maze Muhorakeye ahita amubwira ko yaraje kureba igisubizo. Gatsinzi utari umenyereye gutereta abakobwa abanza gutekereza akanya gato. Hanyuma, yibuka uko Didiye yamubwiye. Nuko ahita asubiza Muhorakeye ko nta gahunda yo gukundana n’abakobwa afite.

Hanyuma Muhorakeye biramubabaza ariko amusezeranya ko nta wundi muhungu azakunda kandi ko azakomeza kumukunda. Gatsinzi ahita abwira nyamukobwa ko yasize adakinze neza ko asubiye mu rugo. Nuko amusezeraho aragenda.

Gatsinzi yabaye akigera mu rugo Didiye amusamira hejuru amubaza niba ibyo yamusabye yabikoze. Hanyuma Gatsinzi ahita amusubiza ko yamubwiye ko nta gahunda yo gukundana na we afite. Nuko Gatsinzi abwira mugenzi we Didiye ngo azigeragereze.

Aba basore bombi bakomeje kubana neza rero dore ko umwe yari akoreye undi ibyo yamusabye. Umunsi umwe Didiye ajya mu isoko kugura ipantaro. Agezeyo, abona Muhorakeye ari kumwe n’abandi bana b’abakobwa. Hanyuma Didiye aramusifura. Ba bakobwa bamubonye, Didiye abacira amarenga ko ashaka Muhorakeye. Maze ba bakobwa bahita bereka Muhorakeye umusore umushaka.

Muhorakeye arebye asanga ni Didiye. Kubera ko yari akiri mu kababaro yatewe na Gatsinzi, ahita abwira bagenzi be ngo bikomereze. Didiye abibonye biramurakaza, azinga umunya, ahita ataha adakoze icyamujyanye mu isoko.Didiye ageze mu rugo, ahamagara Gatsinzi amutekerereza uko byamugendekeye. Maze gatsinzi amusaba ko atacika intege.

Muri uko kuganira, Gatsinzi aboneraho kubwira mugenzi we ko bucya ajya mu Rwanda gusura iwabo kandi ko azagaruka nyuma y’icyumweru. Hanyuma Didiye ahita amubwira ko nta kibazo kandi ko ubwo agiye bizatuma Muhorakeye amukunda kuko azaba atakimubona hafi.

Bwarakeye Didiye aherekeza Gatsinzi amugeza aho ategera imodoka, asiga ihagurutse. Gatsinzi yarashyize agera mu Rwanda. Nuko ageze Nyabugogo, ahita akatisha itike y’imodoka zijya Muhanga. Ageze iwabo i Mushubati, yasanzeyo ababyeyi n’abavandimwe be maze bamwakirana ubwuzu n’urukumbuzi rwinshi.

Gatsinzi asabwa kurongora

Hanyuma ise Disimasi ahita amubwira ko abona amaze kuba umusore ko igihe kigeze ngo amuzanire umukazana. Hanyuma murumuna we witwa Gakuru ahita amubwira ko we yubatse ko ashaka kurongora. Nuko se ahita amubwira ko yaba yitonze mukuru we akabanza agashaka.

Gatsinzi wari unaniwe cyane yahise ajya mu cyumba cya murumuna we araryama ariko ntiyasinzira ahubwo akomeza gutekereza ku byo bamwakiriye bamubwira. Nuko atangira yibaza ati: “Ubu se koko ko mbona Gakuru agiye kuntanga gushaka ankurikira bwa kabiri abantu bazavuga ngo iki? Ubu se ko na Muhorakeye wankunze namuhakaniye, mbigenze nte? Ariko ninsubirayo ngasanga yaranze Didiye nzahita mubwira ko mukunda”.

“Aho umutindi yanitse ntiriva”. Gatsinzi yasubiye i Bugande, ageze aho yabaga, yakirwa n’imiserebanya, imirayi yaruzuye mu nzu.  Agerageje guhamagara Didiye asanga yakuyeho telefone kera. Yinjiye mu nzu asanga utuntu twose twashizemo. Hanyuma, biramuyobera, ariko aribaza ati: “Ubu koko na Didiye nizeye arampemukiye, ubu se ndabigenza nte? Reka nge kureba kuri konti udufaranga duke mbe nifashisha muri iyi minsi. Nuko aragenda.

Gatsinzi akubitwa yitwa igisambo

Agezeyo asanga ya konti yabo amafaranga yariho yose Didiye yarayabikuje ndetse yatse n’inguzanyo y’amafaranga atari make, ibihumbi 600. Hanyuma umuhungu muzima agwa igihumure. Mu gihe agikumbagurika, Polisi iba iraje imwambika amapingu. Agerageje kubaza icyo azira, bamubwira ko we na mugenzi we batagombaga guteka imitwe yo kuguza amafaranga angana atyo.

Nuko Polisi iramubaza iti: “Ese ubundi akazi k’ubuzamu kakwishyura umwenda ungana kuriya?” Mu gihe ataragira icyo asubiza batangira kumuhondagura bamwita igisambo.  Abantu benshi barahurura, barashungera. Mu bashungereye, hazamo na Muhorakeye. Yitegereje neza asanga ni Gatsinzi bari guhondagura gutyo. [Biracyaza…]

Dukuzemariya Gloriose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *