Umuco n’uburere bwiza biratuma ishuri ESB-Kamonyi riba indatwa mu gutsindisha

Kuri iki cyumweru tariki ya 29 Nzeri 2019, ishuri ryigenga ryitiriwe Mutagatifu Berenadeta riherereye mu karere ka Kamonyi (E.S.B – Kamonyi) ryizihije umunsi mukuru w’uwo mutagatifu waryitiriwe. Ni umunsi ubusanzwe wizihizwa muri Werurwe. Ariko bakaba barahisemo kuwizihiza kuri uyu munsi  wegereje isoza ry’umwaka w’amashuri.

Uyu munsi mukuru waranzwe n’ibirori n’ibikorwa binyuranye birimo: Gutura igitambo cya Misa no guha bamwe mu bana bagera kuri 56 amasakaramentu ya Batisimu, Ugukomezwa n’Ukarisitiya ya mbere, kwizihiza ibirori ndetse n’ubusabane hagati y’abari aho. Ni ukuvuga abarimu, ababyeyi, abanyeshuri, abayobozi b’ikigo  n’abo munzego bwite za Leta, abihayimana, abaterankunga b’ishuri ndetse n’incuti zaryo. Muri ibi birori umushyitsi mukuru yari Musenyeri Mbonyintege Samaragde,  Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi iri shuri ryubatsemo.

Mu nyigisho yahaye abari mu Misa, Musenyeri Samaragde yabanje mbere na mbere gushima Imana yo ishobora byose,  ikarinda buri wese igatuma n’umunsi mukuru nk’uwo ubasha kubaho.

Ashingiye ku ivanjiri y’uwo munsi, (Luka: 16,19-31), ivuga ku mugani w’umukungu n’umukene witwaga Lazaro, Yezu yaciriye abantu, yahanuye abanyeshuri. Ati: “Umunyeshuri agomba kumvira abamuhanura ari bo babyeyi, abarezi… akumvira inama bamuha. Kuzikurikiza uba uhisemo neza, kuzirengagiza uba uhisemo nabi”.

Agaruka ku burezi butangwa, Musenyeri Mbonyintege yavuze ko uburezi atari ugutanga ubumenyi gusa, ko ahubwo ari umuco ubatoza ugatuma bashobora kumenya no gukora ibitunganye. Ati “Ibyo bitabonetse ibyo ukora byaba bibaye imfabusa”.

Mu ijambo rikuru yagejeje ku bari aho, Musenyeri Samaragde yavuze ko ibanga rituma amashuri ya Kiliziya ahora ku isonga mu gutanga ubumenyi n’uburere ari “Ugufatanya”. Ati “Ibanga nyaryo riri mu bufatanye buba hagati y’ababyeyi n’ubuyobozi bwa Kiliziya”.

Umunyeshuri uhagarariye abandi yashimiye uburyo ishuri rifite abayobozi beza babatoza uburere bwiza, “Ntituzahwema kuba indatwa mu baratwa”.

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Kayitesi Alice yavuze ko ishuri Sainte Bernadette ari rimwe mu mashuri bafite meza. Ati ” Ni ishuri rifite ikinyabupfura (discipline) kandi rikagira imitsindire myiza”. Yongeraho ko nta kintu kirebana n’ibiyobyabwenge barumva mu iki kigo. Kayitesi akomeza ashimira iri shuri uburere bwiza ritanga agasaba ko ryakomeza. Avuga kandi ko rifasha akarere ka Kamonyi muri byinshi ku buryo rifatwa nk’ibiro bya kabiri by’akarere.

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi avuga ko kuba akarere ayobora karatoranyijwe kwizihirizwamo umunsi mukuru w’Uburezi mu rwego rw’igihugu muri uyu mwana wa 2019, harimo n’uruhare rukomeye rw’iri shuri. Yemeza ko hashingiwe ku gutanga service neza kandi ibyinshi bikaba bikorerwa muri iri shuri.

Aganira n’itaranews.com, Umuyobozi w’iri shuri, Padiri Majyambere Jean D’Amour, yashimangiye ko iri shuri ari indatwa koko kandi rikaba rihagaze neza mu mitsindishirize ndetse no mu mikino.

Mu mwaka w’amashuri ushize wa 2018, abanyeshuri batsinze ku buryo bukurikira: Icyiciro rusange (Tronc Commun), mu banyeshuri 242, hatsinze 241, bahwanye na 99,58%. Naho mu basoza amashuri yisumbuye, mu banyeshuri 43, hatsinze 39.

Muri uyu mwaka w’amashuri, ikipe y’abakobwa ya Basketball yahagarariye igihugu mu mikino ihuza amashuri yo  mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yitwa FEASSA.

Padiri Majyambere avuga ko mu rwego rwo gushishikariza abarimu n’abanyeshuri kurushaho gukora neza, ishuri rigenera ibihembo n’agahimbazamusyi (motivation) abakoze neza. Umunyeshuri wagize byibura amanota 90% ahembwa mudasobwa, uwagize byibura 85% yishyurirwa amafaranga y’igihembwe gikurikiraho naho uwagize byibura 80% ahembwa amafaranga ibihumbi 10.

Umunyeshuri wiyongereyeho amanota 10% ku gihembwe ahembwa amafaranga ibihumbi 10. Abanyeshuri batanu ba mbere muri buri mwaka (level) barahembwa. Mu kizamini cya Leta, buri mwarimu wigisha isomo ahemberwa abanyeshuri be bagize inota rimwe (grade 1). Ahabwa ibihumbi 10 kuri buri munyeshuri.

Abana biga muri iri shuri bahabwa igaburo rikwiye kandi bahindurirwa ibyo kurya hakurikijwe ingengabihe y’icyumweru. Mu biribwa bagaburirwa mu cyumweru harimo amafunguro afasha abana gukura ndetse no gutekereza neza nk’igikoma n’umugati buri gitondo, amata n’amagi incuro zirenze imwe mu cyumweru.

Ishuri Sainte Bernadette – Kamonyi riherereye mu murenge wa Gacurabwenge, akarere ka Kamonyi hafi y’umuhanda Kigali – Muhanga, iruhande rwa Kiliziya ya Paruwasi Kamonyi, unyuze ku kimenyetso cy’amasuka abiri yahasizwe na Papa Jean Paul wa 2 yahasize ubwo yasuraga u Rwanda mu mwaka wa 1989.

Iri shuri ryubatswe mu 1968, ritangira ryigamo Iseminari nkuru. Mu 1982 ni bwo ryatangiye kwigirwamo amashami asanzwe, hashyirwa Normal Technique y’abakobwa.

Hagati ya 1995 na 2004 ryakomeje kwigwamo n’abakobwa gusa ariko hongerwamo amashami y’Inderabarezi rusange (Normal Primaire) ndetse na HEG (History, Economy, Geography).

Mu mwaka wa 2009 ni bwo ryatangiye kwakira abana b’ibitsina byombi, abakobwa n’abahungu.

Kuri ubu ryigwamo n’abanyeshuri 1201, abahungu 474 n’abakobwa 727. Ririmo amashami ya HEG, MEG, MCE na Icyiciro rusange (Tronc Commun). Abana bakina imikino inyuranye nka Gym (buri wa gatandatu), Basketball, Volleyball, Football na Taikond.

Kuri ubu , iri shuri rikoresha abakozi 83 barimo abarimu 30. Ubuyobozi bwaryo burangajwe imbere n’abapadiri abenshi bemeza ko ari na yo mvano ya discipline n’imitsindire myiza iriranga.

Kabalisa Florent

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *