Umuhuzabikorwa wa FDU-Inkingi, Dusabumuremyi yashyinguwe: Abicanyi basabiwe imbabazi ku Mana

Kuri uyu wa kane tariki 26 Nzeri 2019 ni bwo hashyinguwe uwari umuhuzabikorwa w’ishyaka FDU-Inkingi ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda, Dusabumuremyi Slydio. Ni umuhango witabiriwe n’abaturage benshi b’ingeri zinyuranyebo: Abaturage bo  muri ako gace, abavandimwe bo mu muryango we, incuti, abarwanashyaka ba FDU-Inkingi, abanyeshuri bo mu bigo byigagamo abana be, abihayimana, ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze barimo Gitifu w’umurenge wa Shyogwe Vedaste.

Kumusezeraho bwa nyuma byabereye mu rugo rwe mu murenge wa Shyogwe, iruhande rw’ikigo Nderabuzima yiciwemo ku wa mbere tariki ya 23 Nzeri 2019. Missa yo kumusabira yabereye i Mbare muri Shapeli y’umurwa mukuru w’i Nazareti “Cité Des Jeunes de Nazareth”, ahazwi nko kwa Papa.

Padiri Celse wo muri Paruwasi ya Kabyayi wasomye iyo Misa, yasabiye ku imbabazi abo bicanyi bamwishe ku Mana. Ati “Dawe ubababarire kuko batazi ibyo bakora”. Ni inyigisho yashingiye ku ivanjiri ivuga ku rupfu rwa Yezu. Inyigisho igaruka ku magambo Yezu Kirisitu yavugiye ku musaraba. Padiri Celse avuga ko iyo dushyize ubuzima bwacu mu biganza by’Imana, tuba tubushyize mu buzima bwiza. Ati “Nyagasani muhe iruhuko ridashira maze umwakire iwawe aruhukire mu mahoro”.

                                          Akazu Dusabumuremyi yiciwe, imbere mu kigo nderabuzima cya Shyogwe


Dusabumuremyi Slydio yavutse kuwa 15 Mutarama 1977, avukira mu karere ka Muhanga, umurenge wa Kibangu. Yashakanye na Betsayida Angélique kuwa 31 Ukuboza 2005. Babyaranye abana babiri, umukobwa n’umuhungu ari na bo amusigiye.

Abo baturanye n’abavandimwe be bemeza ko mu buzima busanzwe yakundaga gusenga, yari umugabo ubana n’abandi by’intangarugero, ukunda guhora anezerewe, afitiye abantu ubwuzu busesuye, urukundo no gusabanira abantu b’ingeri zose.

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *