Bannyahe: Abaturage ntibavuga rumwe n’ubuyobozi ku ngurane y’amazu bubahatira

Mu mujyi wa Kigali, ahazwi nka Bannyahe, abahatuye barasabwa kuhimuka bagahabwa ingura y’amazu aho guhabwa iy’amafaranga, Abaturage ntibemeranywa n’ubuyobozi ku ngurane bubatsindira y’amazu, basaba guhabwa amafaranga bakajya kugura ahandi bashaka kandi bihitiyemo. Kuri ubu, abahakodesha bahawe amezi abiri n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali ngo babe barangije kuhimuka, na bo baritotomba, ntibibashimishije. Baravuga ko ari igihombo kuri bo.

Bamurange Georgette w’imyaka 30 ari mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe. Afite umuryango w’abantu batanu, akaba afite amazu mu mudugudu wa kangondo ya mbere  afite agaciro ka miliyoni mirongo itanu. Avuga ko igikorwa cyo kubimura atacyakiriye neza kubera ko inzu ze zari zimutunze, zikishyurira abana be amashuri. Ati “Banyishyura amafaranga ari hejuru y’ibihumbi magana abiri ku kwezi”.

Uyu mubyeyi ahamya ko kuzamuha ingurane y’amazu bizadindiza iterambere  rye n’imyigire y’abana be “. Akomeza agaragaza impungenge afite, ko ashobora kubura abakodesha izo bazaba bamuhaye cyangwa agahabwa izidafite ahakodeshwa.

Harerimana Bernard w’imyaka 45 na we afite inzu muri Bannyahe ifite agaciro ka miliyoni cumi n’ebyiri. Avuga ko buri kwezi yinjiza amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itatu ariko kubera ko Leta ishaka kubimura akaba we yatangiye guhomba. Ati “Uwakodeshaga inzu yanjye imwe yanyishyuraga ibihumbi mirongo 30 ku kwezi none yambwiye ko ukwezi gutaha azaba yaravuyemo akajya gushaka ahandi hakiri kare”.

Akomeza agira ati ” Ibyo byose Ni ibihombo ngiye guhura na byo kuko n’ubwo baduhaye amezi abiri abakodesha inzu zacu bazaba baraducitse barigendeye”.

Mutuyimana Solange w’imyaka 31 afite umuryango w’abantu bane. Avuga ko we akodesha ariko ngo igihe  cyo kubimura nikigera azahita asubira aho avuka mu karere ka Gicumbi. Uyu mubyeyi ahamya ko ntabushobozi afite kuko inzu abamo ayishyura ibihumbi cumi na bibiri ku kwezi akaba ngo nta yandi yisumbuyeho yabona kuko Bannyahe igira inzu za make. Buri muntu wese yashobora kwishyura bitamugoye.

Kabanda Emmanuel w’imyaka 51 na we  arakodesha yatangarije  itaranews.com ko kumva ko bazabimura byababaje kubera ko habaga inzu za make. Uyu mugabo akaba  yakodeshaga inzu y’ibihumbi makumyabiri na bitanu ariko kuba barababwiye ko batagomba kurenza ukwa cumi na kumwe bimubangamiye kubera ko nta mafaranga yari yabona yo gukodesha indi.

Sikubwabo Jean D’Aamour ni umucuruzi muri Bannyahe. Avuga ko ingaruka azagira nk’umucuruzi  ari u kubura iseta nziza nk’iyo yari afite. Ati “Kugira ngo ufatishe ahantu biba bigoye bizantera ku dindira mbanza kumenyera aho ngiye”. Akomeza avuga ko ashobora guhura n’ikibazo cy’ inzu ihenze ngo dore ko iyo akoreramo ayikodesha ibihumbi makumyabiri na bitanu ku kwezi akaba yari make kuri we

Avuga ko no kwimura ibicuruzwa bye bishobora ku muhenda bitewe n’aho azabona iseta nziza yo gucururizaho.

Aba baturage bose bafite amazu barasaba Leta ko yabaha amafaranga aho kubaha ingurane y’amazu ngo kuko ari byo byabafasha bakajya kugura aho bashaka ngo kuko ari byo bumva byagabanya ibihombo bazagira.

Uwamahoro Liliane Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagali ka Nyarutarama ku murongo wa telephone yatangaje ko iki kibazo cyo kwimura aba baturage cyarenze urwego rw’akagali. Ariko we avuga ko ntakubangamira abaturage birimo ko ari inzu nziza z’imiturirwa z’ifite ibyangombwa byose  kandi ko buri muturage azahabwa ingurane hagendewe  ku gaciro kinzu ye.

Kabalisa Florent

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *