Ingabire Victoire arasaba abanyarwanda gutsinda ubwoba bakarwanya ikibi

Nyuma y’urupfu rw’umurwanashyaka we, Ingabire Umuhoza Victoire aravuga ko ari ibintu bibabaje ariko ko bitazabaca intege. Akabwira abanyarwanda ko bagomba gutsinda ubwoba bakarwanya ikibi, ineza igatsinda inabi. Bityo, bagashobora kugera ku iterambere rirambye.

Ibi yabitangaje mu kiganiro kihariye yahaye itaranews.com nyuma y’urupfu rw’umurwanashyaka w’ishyaka rye, FDU-Inkingi, Dusengumuremyi Slydio rwabaye mu ijoro ryo kuwa mbere tariki 24 Nzeri 2019, bucya ari kuwa kabiri. Dusengumuremyi yari umuhuzabikorwa mu rwego rw’igihugu w’ishyaka FDU-Inkingi ritaremerwa n’amategeko.

Yiciwe muri Alimentation yacuruzagamo mu murenge wa Shyogwe, akarere ka Muhanga, iruhande rw’ikigo nderabuzima cya Shyogwe, hafi y’urwunge rw’amashuri rwa Shyogwe. Yishwe atewe ibyuma n’abantu babiri baje ku ipikipiki ikongera ikabasubizayo.

Uku ni ko Ingabire yasubije ibibazo yabajijwe n’umunyamakuru wa itaranews.com, Kabalisa Florent:

1) Mwakiriye mute urupfu rw’umurwanashyaka wanyu Dusengumuremyi?

Ni ibintu bibabaje, Slydio abaye uwakangahe upfuye. Birababaje ariko ntabwo biduca intege. Biratera abantu ubwoba bakikanga ariko ubugwari buriya ni ukwemera guheranwa n’ubwoba,  kugira ubwoba si ubugwari.

Gahunda zirakomeza, turakomeza twubake ishyaka kugeza igihe abantu bazabona ko icyo dushaka ari ineza y’abanyarwanda. Nta nabi dushaka kandi mpora mvuga ko “Ineza izatsinda inabi”.

2) Biravugwa ko hari abantu babiri bakekwa baba bafashwe, ese mufite icyizere cy’uko muzabona ubutabera ku rupfu rwe?

Simbizi, simbizi rwose kuko biragoye cyane; ko uzi ko hari n’abandi bapfuye mbere ye, nketi zakozwe kugeza ubu ngubu nta kintu turabona. Ubwo rero kuvuga ko uyu munsi hari ikintu kiri buhinduke ntabwo mbizi. Cyakora, kubera ko amadosiye amaze kuba menshi, nasaba inzego zibishinzwe ko zakwikubita akanyafu kugira ngo abakora ibyo byaha bahanwe.

Kuko nk’ubu uyu munsi nabonye ngo hari umugore wundi wishwe mu Ruhengeri. Ibintu byo kwica mu Rwanda bimaze kuba nk’ibintu bisanzwe. Inzego bireba rwose ndazisabye zikubite akanyafu, zirebe icyo zikora, bibe ihame ko “Nta muntu ugomba kuvutsa undi uburenganzira”. Igihe rero ari nta muntu uhanwa by’intangarugero, igihe nta muntu ufatwa ngo bagaragaze bati uwishe kanaka ni kanaka, ubwo abo bantu bazakomeza bakore ibintu uko babyumva.

3) Hari ubutumwa utanga ku barwanashyaka bawe no ku banyarwanda muri rusange nk’umunyapolitike?

Ubwa mbere ndabanza kwihanganisha umuryango wa Slydio, ukomere, umugore we, abana be, abavandimwe, ababyeyi. Nkihanganisha abarwanashyaka ba FDU- Inkingi kuko tubuze umuntu w’imena; yari umuhuzabikorwa w’ishyaka mu rwego rw’igihugu, bose bari bamuzi. Nibihangane ariko mbasaba y’uko tutagomba no gucika intege.

Hanyuma ngasaba abanyarwanda ko “Tugomba gutsinda ubwoba tukarwanya ikibi”. Ibintu by’ubwicanyi bwa buri munsi hapfuye abantu, wagira ngo twasubiye mu myaka ya za 1992 nibihagarare kandi tuzi ko turimo kujya imbere.

Ariko nkasaba n’abayobozi b’igihugu cyacu barebe “Ntabwo dushobora kugira iterambere rirambye igihugu kirimo ubwicanyi” kuko nta muntu ushobora gutinyuka gukora igikorwa kirambye atazi niba ari buramuke”.

Niba tuvuga umutekano, two gukora umutekano ushimisha abanyamahanga; tubanze turebe umutekano w’ abenegihugu ubwabo.

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *