Nyarugenge: Kutagira amazi birabuza abanyeshuri gusubira mu masomo

Abaturage batuye mu mudugudu wa Rubete, akagari ka Nyarufunzo, umurenge wa Mageragere ho mu karere ka Nyarugenge, nta mazi ya Robine bagira. Ku bw’ibyo, bakora urugendo rurerure rugera ku birometero bibiri bajya kuyashaka kuri za kano ndetse no kuyagura. Bityo, barasaba Leta ko yabazanira amazi ya robine mu mudugudu wabo.

Nyiransabimana Marie Jeanne w’imyaka 56 avuga ko kuvoma kure bimugora ko ntambaraga afite zo kujya kuvoma amazi kure ko bava muri Nyarugenge bakajya kuvoma muri Kicukiro. Bityo kubera ko we nta mbaraga afite avuga ko yishyura uya muzanira, ijerekani imwe ayigura amafaranga 200. Yemeza kandi ko iyo ari igihe cy’ibura ry’amazi mu mujyi, ijerekani imwe ayigura amafaranga 300.

Uyu mubyeyi akomeza agira ati”Nk’ubu nkoresha ijerekani enye ku munsi kandi mfite n’inka inywa amazi buri munsi ariko kubera ko amazi ari ikibazo nkoresha enye nyamara nakagombye kuzirenza!”

Hafashimana Sylivere w’imyaka 39 na we atuye muri Rubete. Avuga ko kuvoma kure bimugora, ko mbere yo kujya mu kandi kazi abanza akazana amazi ariko kubera bavoma kure bikaba  bimukereza akagera aho akora atinze, nyuma y’amasaha yo gutangira. Ati”Mbanza kuyazana kuko ntatumayo umwana kandi ari bujye kwiga kuko yakererwa”.

                                                                                               Aho banyura bajya kuvoma

Gwiza Honorine w’imyaka 12 na Iradukunda Gilbert w’imyaka 14 ni abanyeshuri mu mashuri abanza. Bavuga ko gukura amazi kure bibabangamira bagakererwa ishuri. Bemeza kandi ko iyo bagiye kuvoma bavuye kwiga ikigoroba, bagera mu rugo bwije mu gicuku. Bati “Iyo twagiye kuvoma nimugoroba butwiriraho, ntitubona uko dusubira mu masomo!”

Aba baturage barasaba Leta ko yabegereza amazi kuko gukura amazi kure bibabangamira kandi bikanabadindiza mu iterambere.

Ntirushwa Christophe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mageragere yabwiye itaranews.com ko atatangaza igihe bazabahera amazi ariko ko bateganya kuzayabaha.

Iribori Simbi Marie Flora

0 thoughts on “Nyarugenge: Kutagira amazi birabuza abanyeshuri gusubira mu masomo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *