Inkuru yavuguruwe: Abayobozi b’uturere bakomeje kweguzwa

Muri iyi minsi haravugwa inkubiri yo kwegura no kweguzwa kw’abayobozi b’uturere tunyuranye bikozwe na Njyanama zatwo. Ni igisa nk’ikimaze kumenyerwa mu Rwanda, cyahawe akabyiniriro ka “Tour du Rwanda, Isiganwa rizenguruka u Rwanda”.

Ku isonga ry’abeguye n’abegujwe hari abari abayobozi b’akarere ka Musanze, Umuyobozi w’akarere n’abamwungirije babiri: Ushinzwe imibereho myiza n’ushinzwe ubukungu.

 Biravugakandi ko n’uwari umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Uwamariya Béatrice yaba yamaze kweguzwa.

Amakuru agera ku itaranews.com ni uko hari n’abandi bayobozi b’ututrere tunyuranye bari mu nzira zo kweguzwa.

Abo bitarageraho icyoba ni cyose, bari kudagadwa buri wese yibwira ko ari we utahiwe. Turacyabakurikiranira n’andi makuru agendanye n’iyi nkubiri.

Iyi nkubiri y’iyegura n’iyeguzwa ry’abayobozi b’utu turere yamaze kugera no mu turere twa Karongi, Ngororero, Burera na Gisagara. Benshi mu bari batuyoboye n’ababungirije bamaze gusezera no gusezererwa.

Nyuma y’aba hakurikiyeho abo mu karere ka Nyanza, Rutsiro, Rubavu, …

Ubwanditsi

2 thoughts on “Inkuru yavuguruwe: Abayobozi b’uturere bakomeje kweguzwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *